Aimable Karasira uzwi nka “Prof Nigga” yapfiriye muri Gereza ya Mageragere
Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igororero (RCS) rwatangaje ko Aimable Uzaramba Karasira wari uzwi cyane nka “Prof Nigga” yapfiriye muri gereza ya Mageragere nyuma yo kwiyahura nk’uko byatangajwe n’uru rwego.
Mu itangazo RCS yashyize hanze ku wa 07 Gicurasi 2026, yavuze ko Karasira “yitabye Imana mu bitaro bya Nyarugenge” nyuma yo gufatwa “anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti y’uburwayi asanganywe, cyagenwe na muganga.”
RCS yavuze kandi ko “itegereje raporo y’abaganga ku cyateye uru rupfu.”
Aya makuru aje nyuma y’umunsi umwe gusa bivugwa ko Karasira yari arangije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rwa Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi.
Karasira yari umwe mu bantu bavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda mu myaka yashize, cyane cyane kuri YouTube aho yakoreshaga ibiganiro byiswe “Ukuri Mbona”, byamuhesheje abakunzi benshi ndetse n’abamunenga benshi cyane.
Jenoside, amacakubiri n’iyezandonke mu byaha yaregwaga
Karasira yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021 akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurura amacakubiri, guteza imvururu muri rubanda, kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke.
Ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gufungwa imyaka 30, buvuga ko ibiganiro yakoreraga kuri YouTube byarimo ubutumwa bushobora guteza amacakubiri no guhungabanya umutekano rusange.
Mu rubanza rwasomwe muri Nzeri 2025, urukiko rwamuhamije gusa icyaha cyo gukurura amacakubiri, rumugira umwere ku bindi byaha byose yari akurikiranyweho, harimo guhakana Jenoside, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo. Yakatiwe imyaka itanu y’igifungo, igihe yari amaze afunzwe gihita kibarwa muri icyo gihano.
Nyuma y’iyo myanzuro, Ubushinjacyaha bwaje kujuririra icyo cyemezo buvuga ko butanyuzwe no kuba yarahamijwe icyaha kimwe gusa.
Yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda
Mbere yo kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, Karasira yari umwarimu wigishaga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Yigishije imyaka irenga 15 mbere yo guhagarikwa no kwirukanwa muri iyi kaminuza mu 2020 kubera ibyo ubuyobozi bwise imyitwarire inyuranyije n’indangagaciro z’umukozi wa Leta n’iz’umurezi.
Abamuzi bavuga ko yari umuntu ukunda kuvuga ibintu mu buryo butaziguye, rimwe na rimwe bigakurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
“Prof Nigga”, mu isura y’umuhanzi
Karasira yanabaye umuhanzi wa Hip Hop uzwi nka “Prof Nigga”. Yatangiye kumenyekana cyane mu muziki ahagana mu 2009 mbere y’uko yinjira cyane mu bikorwa byo gutanga ibitekerezo kuri politiki n’imibereho y’igihugu.
Nyuma yaje gushyira imbaraga mu biganiro bya YouTube, aho yagarukaga ku mateka y’u Rwanda, politiki ndetse n’ibibazo by’imibereho. Ibyo biganiro byatumye agira abamufata nk’umuntu uvuga ibyo abandi batinya kuvuga, mu gihe abandi bamushinjaga gukoresha amagambo ashobora kubiba urwango n’amacakubiri.
Mu bihe bitandukanye by’urubanza rwe, Karasira yigeze kubwira urukiko ko yari afite ibibazo by’ihungabana n’uburwayi bwo mu mutwe, ndetse ko hari amagambo yavugaga bitewe n’uburemere bw’ibyo bibazo.
Kugeza ubu, inzego z’ubuyobozi ntiziratangaza ibisobanuro birambuye ku buryo yapfuyemo, uretse itangazo rya RCS rivuga ko yanyoye imiti irenze urugero rwagenwe na muganga.
Urwego rw’Igororero rwavuze ko rugitegereje raporo ya nyuma y’abaganga kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
