Abasirikare 822 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda mu cyiciro cya karindwi

Abasirikare 822 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda mu cyiciro cya karindwi, barimo abasezerewe bageze ku myaka ibemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, abasoza amasezerano y’akazi muri RDF n’abasezerewe ku mpamvu zirimo iz’ubuzima.

Abasezerewe muri uyu mwaka wa 2019 bose ni 822 barimo abasirikare bakuru 20 (ba colonel 2, ba lieutenant colonel 6 na ba major 12), ba ofisiye bato n’abandi basirikari bafite amapeti mato bagera kuri 363, mu gihe abasirikari 406 basoje amasezerano y’akazi muri RDF, naho 33 basezerewe ku mpamvu zirimo uburwayi.

Nk’uko urubuga rwa Minadef rwabitangaje, abasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda bose bahawe inyemezabumenyi nk’ikimenyetso cy’ishimwe kuri serivisi bahaye igihugu mu gihe cyose bamaze bari gisirikari cya RDF.

Mu gikorwa cyo gusezera ku basirikare bakuru cyabereye ku cyicaro cya RDF ku Kimihurura, kuri uyu wa Gatanu, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi yashimye ubwitange n’umurava aba basezerewe bakoranye imirimo bari bashinzwe, ndetse n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Muzahora mubarwa mu muryango mugari wa RDF kandi igihe cyose muzakomanga iwacu muzakingurirwa. Buriya dufata nk’aho muvuye mu rwego rumwe rw’ingabo mujya mu rundi. Bityo rero mukomeze mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu dore ko ari kimwe mu byo amategeko asaba RDF.”

Mu izina ry’abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, (Rtd) Col Fabien Musafiri yagarutse ku kazi gakomeye bari bashinzwe ko kurinda umutekano w’u Rwanda n’abarutuye, ashimangira ko batagahagaritse kuko bazakomeza.

Yongeyeho ko igihe cyose igihugu cyabakenera kugaruka gufatanya n’abandi mu ngabo biteguye kwitabira, anashimira RDF yabahuguye mu bumenyi butandukanye.

Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati Yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryo mu Ukwakira 2016, rivuga ko Ba Ofisiye na ba Su-Ofisiye Bakuru bagengwa n’amategeko y’umwuga naho abasirikare Bato n’aba Su-Ofisiye Bato bakagengwa n’amasezerano.

Umusirikare Muto urangije imyitozo y’ibanze kandi ayitsinze, agirana amasezerano y’umurimo na Leta, ihagarariwe na Minisitiri w’Ingabo. Igihe cy’amasezerano y’ibanze muri RDF ni imyaka 10 ishobora kongerwaho itanu. Gusa umusirikare ufite ubumenyi bwihariye ashobora kongerwaho indi myaka itarenze itanu.

Iyo bibaye ngombwa ariko Minisiteri y’Ingabo ifite ububasha bwo kuba yasesa ayo masezerano y’akazi.

Ku basirikare b’umwuga, imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ni 55 kuri Ofisiye Jenerali, 50 kuri Ofisiye Mukuru na 45 kuri Ofisiye Muto cyangwa Su-Ofisiye Mukuru. Kubera impamvu zihariye, mu nyungu z’akazi, Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga ashobora kongererwa igihe, kidashobora kurenza imyaka itanu.

Umusirikare ugiye mu zabukuru ahabwa amafaranga angana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, kimwe n’usezerewe mu kazi kubera impamvu z’uburwayi. Ni kimwe kandi n’umusirikare urangije amasezerano.

Bakomeza no kugira uburenganzira ku Kigega cyunganira gicungwa na Minisiteri y’Ingabo.