Abashoramari b’abanyamahanga beretswe amahirwe yo gushora imari mu Rwanda

Mu butumwa bukunze kwibandwaho mu birori bitandukanye bibera mu mahanga, abahagarariye u Rwanda ntibahwema kugaragaza intera igihugu kimaze kugeraho cyiyubaka ndetse banashishikariza abanyamahanga kurusura no kurushoramo imari.

Kuri uyu wa 2 Kanama 2019, Abanyarwanda bizihije Umunsi w’Umuganura bishimira aho igihugu cyageze mu kwigira ariko hanafatwa ingamba zo gukomeza uwo muvuduko.

Ibi birori byabereye mu bice bitandukanye by’igihugu no hanze yacyo aho Abanyarwanda bahuye bishimira umusaruro w’ibyagezweho uvuye mu maboko yabo kubyubakiraho ibindi byinshi.

Mu Bushinwa, uyu munsi wizihirijwe muri Beijing mu gace kitwa Yanqing ahari kubera imurikagurisha Mpuzamahanga ry’ibituruka ku buhinzi (2019 Beijing Interantional Horticulture Expo).

Wahuje Abanyarwanda baturutse impande zitandukanye n’inshuti z’igihugu zihagarariye ibihugu bitandukanye mu Bushinwa.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Charles Kayonga, waserutse akenyeye bya Kinyarwanda yasobanuriye abitabiriye ibyo birori igisobanuro nyacyo cy’Umuganura.

Yagize ati “ Umuganura ni umunsi w’ubusabane uhuza Abanyarwanda bakishimira ubumwe bwabo ndetse bagasangira umusaruro w’ibyo bejeje, kwishimira ibyagezweho no gushyiraho ingamba nshya mu kwitegura ibindi bihembwe.”

Yongeyeho ko ari n’umwanya wundi wo kugaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera rwiyubaka.

Ati “Nubwo hari ibikomeye u Rwanda rwanyuzemo ariko uyu munsi turishimira ibyiza twagezeho tubikesha ubuyobozi bwiza. Ubu u Rwanda ni igihugu gifite umutekano usesuye mu ruhando mpuzamahanga. Iterambere igihugu kimaze kugeraho ryafunguye imiryango myinshi dore ko ubu ruri mu bihugu byiza byo gushoramo imari nkuko bigaragazwa muri raporo mpuzamahanga.”

Raporo ya Banki y’Isi yo mu Ukwakira 2018, yagaragaje ko mu koroshya ubucuruzi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 29 mu bihugu 190 ku Isi, n’uwa kabiri muri Afurika inyuma y’Ibirwa bya Maurice.

Ambasaderi Kayonga yabwiye abarimo abashoramari bitabiriye iki gikorwa ko u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga rigamije kwihutisha iterambere.

Ati “Turashishikariza abashoramari n’ibigo bikorera mu Bushinwa gushora imari mu Rwanda ahantu hatandukanye nko mu bukerarugendo, ubwubatsi, inganda n’ibindi.’’

Uhagarariye ibikorwa by’Imurikagurisha rya Beijing 2019, Wang Chunfeng, yashimiye u Rwanda uburyo rukomeje kugaragaza imbaraga mu iterambere no kwigira.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze igihe kirekire ndetse wubakiye ku nkingi zifatika ziganisha ku iterambere ry’abaturage ku mpande zombie.

Chunfeng yijeje ko ibihugu byombi bizakomeza gushyira hamwe no kurushaho guteza imbere ibikorwa bifitiye abaturage inyungu.

Umunsi w’Umuganura waranzwe n’imbyino Nyarwanda ndetse abawitabiriye beretswe ibikorwa bitandukanye biranga umuco w’Abashinwa nko gucuranga ibikoresho gakondo, kubyina na siporo ngororamubiri zizwi nka Kung Fu.

Kwizihiza Umuganura byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, bigera no ku kwishimira umusaruro wo mu zindi nzego zose zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda.

Umuganura kandi ni umwanya mwiza ufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gusabana, gushyikirana no kwimakaza umuco Nyarwanda nk’indangagaciro bubakiyeho.

Umuganura wa 2019 wizihijwe mu nsanganyamatsiko ivuga ko “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.