Gicumbi: ababanaga mu buryo butemewe basezeranye imbere y’amategeko

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 ukwakira ku urusengero rwa ADEPR Kagamba habereye igikorwa cyo gusezeranya ababanaga mu buryo butemewe n’amategeko ,akaba ari igikorwa cyateguwe n’umushinga RW-0488 ADEPR Kagamba uterwa inkunga na compassion ufatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamiyaga mu rwego rwo kurwanya amakimbirane abera mungo no gutandukana kwa hato na hato kw’abashakanye mu buryo butemewe n’amategeko,iki gikorwa kikaba cyabereye mu ntara y’Amajyaruguru ,akarere ka Gicumbi ,mu murenge wa Nyamiyaga ,imwe mu miryango yasezeranye ikaba yavuze ko babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bikabateza intonganya za hato na hato zishobora kuba zari kuzabaviramo gutandukana bityo bakavuga ko kuba bagiye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko bigiye kubafasha kubana neza bizeranye ntawishisha.

Singizumukiza Bernard umwe mu basezeranye imbere y’amategeko yagize ati:”Kuba tugiye kubana leta ibizi bizadufasha kubana neza ntawishisha undi, bikazakomeza kudufasha guharanira iterambere ry’umuryango” .

Abahagarariye Adepr Kagamba bavuze ko icyi gikorwa bagitekereje nyuma yuko babona ko imiryango ibana bitemewe n’amategeko akenshi usanga irangwamo amahane no gutandukana kwa hato na hato .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga Bayingana Jean Marie Vianey yavuze ko kuba iyi miryango isezeranye bigiye kugabanya amakimbirane mu miryango akunze kumvikana no gutandukana.

Bayingana akomeza agira inama iyi miryango ayisaba ko yazirinda buri kimwe cyose cyatuma umubano mwiza batangiye uzamo agatotsi.

Imiryango 36 niyo yasezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyamiyaga aho igera kuri makumyabiri n’icyenda yasezeranye ibifashijwemo n’umushinga wa Adper Kagamba  hakiyongeraho indi irindwi itari muri uwo mushinga. 

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw