Rwanda: Abakene nibo banywa inzego cyane kurenza abakire
Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (Rwanda Demographic and Health Survey – RDHS 2025) bugaragaza ko 49,9% by’abagabo bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 banywa inzoga. Ni imibare igaragaza ko kunywa inzoga bikomeje kuba kimwe mu bikorwa bisanzwe ku bagabo benshi, nubwo uburyo bazinywamo n’inshuro bazinywamo bitandukana bitewe n’imyaka, aho batuye, urwego rw’uburezi ndetse n’imibereho y’ubukungu aho abakene aribo banywa inzoga cyane kurenza abakire.
Iyo harebwe uko imyaka igenda yiyongera, imibare igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 19 ari rwo rufite umubare muto w’abanywa inzoga, aho ari 22,2%. Mu bafite imyaka 20 na 24, igipimo kigera kuri 46,7%, mu gihe hagati y’imyaka 25 na 29 kigera kuri 58,2%. Mu bafite imyaka 30 na 34, abanywa inzoga ni 62%, hagati ya 35 na 39 bakaba 61,5%, hagati ya 40 na 44 bakagera kuri 64,8%, naho mu bafite imyaka 45 na 49 bakaba 63,3%. Ibi byerekana ko kuva ku myaka 25 kuzamura, abarenga kimwe cya kabiri cy’abagabo banywa inzoga.
Ku bijyanye n’aho batuye, ubushakashatsi bwerekana ko itandukaniro hagati y’abatuye mu mijyi n’abatuye mu cyaro ridakabije. Mu mijyi, abagabo banywa inzoga ni 48,8%, mu gihe abo mu cyaro ari 50,9%. Ibi byerekana ko kunywa inzoga bitagishingira cyane ku kuba umuntu atuye mu mujyi cyangwa mu cyaro.
Imibare inagaragaza itandukaniro hagati y’intara. Intara y’Amajyaruguru ni yo ifite umubare munini w’abagabo banywa inzoga, aho bageze kuri 59,4%. Ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 54,1%, mu gihe Umujyi wa Kigali ufite 49,7%. Intara y’Iburasirazuba ifite 45,7%, naho Intara y’Iburengerazuba ikaba ari yo ifite igipimo kiri hasi kurusha izindi, aho ari 45,3%.
Urwego rw’uburezi na rwo rugaragaza itandukaniro. Mu bagabo batigeze biga, abanywa inzoga ni 62,5%, mu gihe abafite amashuri abanza ari 53,5%. Abize amashuri yisumbuye ni 41,3%, naho abize amashuri makuru cyangwa arenga bakaba 50,3%. Ibi bigaragaza ko abafite amashuri yisumbuye ari bo bafite igipimo cyo hasi ugereranyije n’andi matsinda.
Iyo harebwe urwego rw’ubukungu, abagabo bo mu cyiciro cy’abakene cyane banywa inzoga ku kigero cya 59,3%, mu gihe abo mu cyiciro cy’abakize cyane ari 41,7%. Ni ikinyuranyo kigaragaza ko kunywa inzoga kugaragara cyane mu bafite amikoro make kurusha abafite ubushobozi bwo hejuru.
Ubushakashatsi bwanasesenguye inshuro abagabo banywamo inzoga. Mu banywa inzoga bose, 51,3% bazinywa hagati y’umunsi umwe n’itanu mu kwezi, 19,4% bakazinywa hagati y’iminsi itandatu na 10 mu kwezi, 15% bakanywa hagati y’iminsi 11 na 24 mu kwezi, naho 15,9% bakavuga ko banywa buri munsi cyangwa hafi buri munsi. Ibi bigaragaza ko nubwo benshi banywa gake, hari igice kitari gito cy’abazinywa kenshi.
Ku bijyanye n’ingano y’inzoga zinyobwa ku nshuro imwe, hafi kimwe cya kabiri cy’abanywa inzoga, bangana na 49,8%, bavuga ko banywa ikirahure kimwe. Abanywa ibirahure bibiri ni 18,7%, abanywa bitatu ni 14,7%, abanywa bine ni 5,3%, abanywa bitanu ni 1,9%, mu gihe 15,2% bavuga ko banywa ibirahure bitandatu cyangwa birenga ku nshuro imwe.
Impuguke mu buzima rusange zigaragaza ko kunywa inzoga ubwabyo atari ikibazo kuri buri wese, kuko hari abazinywa mu rugero. Icyakora, zivuga ko igice cy’abanywa buri munsi cyangwa hafi buri munsi (15,9%), hamwe n’abanywa ibirahure bitandatu cyangwa birenga ku nshuro imwe (15,2%), gikeneye kwitabwaho kubera ingaruka bishobora kugira ku buzima, ku bukungu no ku mibereho y’imiryango.
Zongeraho ko imyitwarire yo kunywa inzoga ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umuco, igitutu cy’imibereho, inshingano zo gutunga umuryango ndetse n’uko bamwe bazifata nk’uburyo bwo kugabanya umunaniro. Ku bwazo, gukomeza ubukangurambaga bushishikariza kunywa mu rugero no kwigisha abaturage ingaruka zo kunywa inzoga nyinshi ni imwe mu nzira zafasha kurushaho kurengera ubuzima bw’abaturage.
