Igitero cya Drone i Goma cyahitanye abantu batatu barimo umukozi wa UNICEF

igisasu-10-e220e

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyagabwe mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gihitana abantu batatu barimo n’umukozi w’umuryango mpuzamahanga.

Amakuru aturuka mu gace ka Himbi muri uyu mujyi avuga ko igisasu cyaturutse kuri drone cyaguye ku nzu yari ituwemo n’abaturage, kikayangiza bikomeye ndetse igice cyayo kigafatwa n’inkongi y’umuriro.

Abari hafi y’aho byabereye bavuga ko uru rusaku rwumvikanye mu rukerera, abaturage benshi bagahita bahunga bakeka ko ari igitero cy’intambara.

Abahitanywe n’igitero

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abantu batatu bapfuye muri iki gitero, barimo umunyamahanga wakoreraga umuryango mpuzamahanga.

Mu bapfiriye muri icyo gitero harimo Umufaransakazi witwa Carine Buisset, wari umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, wakoreraga mu mujyi wa Goma.

Kanyuka yavuze ko abandi bapfuye ari abaturage bari muri iyo nzu, yongeraho ko amakuru bafite agaragaza ko igitero cyari kigamije abayobozi ba AFC/M23.

Inzu yaketsweho kwakira abayobozi ba AFC/M23

Amakuru yaturutse mu baturage batuye mu gace ka Himbi agaragaza ko ubuyobozi bwa leta ya Congo bwakekaga ko iyo nzu yari irimo bamwe mu bayobozi b’ihuriro rya AFC/M23.

Bivugwa ko iyi nzu yari iy’umugabo w’Umubiligi witwa Pascal, kandi ko hari amakuru yavugaga ko hari abayobozi ba AFC/M23 bashoboraga kuba bayirimo icyo gihe.

Nubwo bimeze bityo, AFC/M23 ivuga ko igitero cyibasiye abaturage n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga aho kugera ku bayobozi cyari kigamije.

AFC/M23 ivuga ko RDC ikomeje kurenga ku gahenge

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yavuze ko iki gitero ari ikimenyetso cy’uko leta ya Congo ikomeje kurenga ku gahenge kari kagamije guhagarika imirwano.

Yagize ati: “Iki gitero ni igikorwa cy’urugomo gikomeje kugaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa budashyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge, kandi bigakorwa mu gihe abafatanyabikorwa mu mahoro bakomeje guceceka.”

Congo ikomeje gushimangira inzira ya gisirikare

Mu mezi ashize, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakomeje gutangaza ko bufite umugambi wo kwisubiza ibice byafashwe n’umutwe wa AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abasesenguzi bavuga ko guhitamo gukoresha drones mu bitero biri mu buryo bushya ingabo za Congo zagerageza gukoresha mu kugaba ibitero ku bayobozi b’uyu mutwe.

Hari amakuru kandi avuga ko inzego z’umutekano za Congo ziri kugerageza gukurikirana itumanaho rya bamwe mu bayobozi ba AFC/M23, ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Congo Joseph Kabila, mu rwego rwo kumenya aho baherereye.

Ibitero nk’ibi byigeze no kugabwa hafi ya Rubaya

Iki gitero kibaye nyuma y’igihe gito habaye ikindi cyagabwe hafi ya santere ya Rubaya mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho amakuru yavugaga ko cyari kigamije kwica bamwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23.

Muri icyo gitero hapfuyemo uwari umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare, Willy Ngoma, wari ufite ipeti rya Lt Col, hamwe n’abandi barwanyi barimo n’abamurindaga.

Amakuru yatangajwe icyo gihe yavugaga ko mu bantu bashakishwaga harimo n’Umugaba Mukuru w’ingabo za AFC/M23, Sultani Makenga.

Umuryango mpuzamahanga usaba ibiganiro

Mu gihe imirwano n’ibitero bikomeje mu burasirazuba bwa Congo, ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba ko impande zishyamiranye zashyira imbere ibiganiro bya politiki aho gukomeza inzira y’intambara.

Abasesenguzi bavuga ko ibitero byibasira abayobozi cyangwa aho bakekwa kuba bari bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi mu karere, bigashyira mu kaga n’abaturage ndetse n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga bakorera muri ako gace.