Munyaneza Didier yegukanye Tour du Sénégal

Umunyarwanda Munyaneza Didier ‘Mbappé’ kuri iki Cyumweru yegukanye Tour du Sénégal, nyuma y’icyumweru yambaye umwenda w’umuhondo ndetse akabasha kwitwara neza mu gusiganwa agace ka karindwi ari nako kanyuma k’irushanwa.

Muri iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 18, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Ikipe ya Benediction Excel Energy.
Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe agace ka gatandatu kabanziriza aka nyuma, aho abakinnyi bavuye i Louga berekeza i Thies ku ntera y’ibilometero 120.3.

Kegukanwe n’Umunya-Slovakie, Cully Jan Andrej wa Dukla Banská wakoresheje 2h45’21’’, anganya ibihe na Peter Claus wa Embrace The World mu gihe Keller Herman yabaye uwa gatatu arushwa umunota umwe n’amasegonda atandatu.

Munyaneza Didier ‘Mbappé’, ni we Munyarwanda waje hafi muri aka gace kabanzirizaga aka nyuma, aba uwa gatanu na we asizwe umunota n’amasegonda atandatu na Cully wabaye uwa mbere, ariko agumana umwenda w’umuhondo yambaye kuva ku wa Mbere.

Uyu musore w’imyaka 21 yegukanye Tour du Sénégal ubwo hakinwaga agace ka nyuma kasorejwe mu Murwa Mukuru wa Dakar ku ntera y’ibilometero 120.
Tour du Sénégal y’uyu mwaka iri ku rwego rwa 2.2, yitabiriwe n’amakipe 11.

@igicumbinews.co.rw