Gicumbi: Inkuba yakubise abakinnyi 9 n’abatoza 3 Imana ikinga akaboko

Ahagana saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 13 Mutarama 2024, ubwo imvura yari irimo kugwa mu karere ka Gicumbi , inkuba yakubise abakinnyi 9 n’abatoza 3 ubwo bari mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru w’abagore wahuzaga Rambura Women Football Club na Inyemera Women Football Club.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’abari bari ku kibuga avuga ko abo inkuba yakubise bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba barimo kwitabwaho kuko Imana yakinze akaboko ntawigeze ahasiga ubuzima.

Inkuba imaze iminsi ikubita abaturage mu mirenge itandukanye mu karere ka Gicumbi nk’aho Inkuba yakubise Iradukunda Jean de Dieu w’imyaka 10, ahita yitaba Imana, byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 2 Mutarama 2024, bibera mu Murenge wa Rushaki, Akagari ka Gitega mu Mudugudu wa Rubyiro.




Iyi nkuru turakomeza kuyibakurikiranira.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: