Ubumwe bw’Ubarayi buranenga icyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka ibihuza n’u Rwanda

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi urasaba ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi gufatanya kugirango hashakwe uburyo ibibazo bafitanye byakemurwa kuko gufunga imipaka nta nyungu n’imwe byazanira igihugu.

Ibi ni ibyatangajwe na Rita Laranjinha umuyobozi w’Ubumwe bw’Uburayi muri Afurika ubwo yatangizaga gahunda y’ubufatanye hagati y’Uburayi n’ibihugu byo muri Afurika y’ibiyaga bigari, mu nama yabereye mu mujyi wa Bujumbura.

Rita yanenze u Burundi bwafunze imipaka agaragaza ko ari igihombo hagati y’ibihugu byombi asaba ko ibi bihugu byarebera k’umuryango w’Ibihugu by’Uburayi wahisemo gushyiraho urujya n’uruza ruhuriweho n’ibihugu biwugize. Avuga ko kugirango bigerweho hagiye hifashishwa ibiganiro.




Tariki ya 11 Mutarama 2024 nibwo Leta y’u Burundi yafunze imipaka ibahuza n’igihugu cy’u Rwanda, irushinja gushyigikira Inyeshyamba za RED TABARA no gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi muri 2015.

Ni ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana aho rwanavuze ko gufunga imipaka bibabaje kandi bibangamiye ukwishyira hamwe kw’Afurika y’Iburasirazuba.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author