Umupolisi yafatiwe mu cyuho yiba Umuturage telefone

Umupolisi yatawe muri yombi nyuma y’uko Tariki ya 11 Mutaraama 2024, abaturage bamufatiye mu cyuho bamushinja kugira uruhare mu kwiba Telefone ya mugenzi wabo. Uyu mupolisi yitwa Erasmus Phiri, byabereye mu mujyi wa Livingstone, mu gihugu cya Zambia.

Uwibwe ni Norex Mushokabanji w’imyaka 32, wasizwe anakomerekejwe ku kaboko k’iburyo, yahise ajya gutanga ikirego kuri Polisi Sitasiyo ya Mbita avuga ko yibwe Telefone ya Tecno Spark 8 ifite agaciro  ka 130, 000 Frw.




Norex avuga ko yatashye saa tanu z’ijoro avuye kureba inshuti ye ageze mu nzira ahura n’Umupolisi amubwira ko ashaka kumuherekeza akamugeza  mu  rugo amucungiye umutekano undi arabyemera, Bagezeyo aramushimira mu gihe akimusezeraho abamukubise ikintu mu maso aramuniga amwaka telefone ayinagira undi muntu ahita ayirukankana.

Wa muturage yasigaye agundagurana n’umupolisi avuza induru abaturanyi baratabara baramufata bahita bajya kumufunga.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo ya Zambia, Auxansio Daka yabwiye  Byta FM dukesha iyi nkuru ko umupolisi we yireguye avuga ko atigeze yiba uwo muturage ahubwo yari yamuherekeje mu rwego rwo kumucungira umutekano.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: