USA: Imyigaragambyo yafashe indi ntera nyuma y’urupfu rw’umwirabura wakubiswe n’abapolisi

Imyigaragambyo y’abamagana urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe nyuma yo gukubitwa n’abapolisi yafashe indi ntera mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota muri Leta Amerika.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu nibwo abapolisi bahanganye n’abigaragambya bababuza gusahura no gutwika amaduka muri Minneapolis.

Fox News yatangaje ko hari raporo zerekanye ko umuyobozi wa Minneapolis Jacob Frey yegereye Guverineri wa Minnesota, Tim Walz kugira ngo bohereza ingabo z’igihugu guhosha iyo myigaragambyo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bashyize ahagaragara amashusho kuri Twitter yerekana inzu z’ubucuruzi zitwikwa n’abinjiramo basahura ndetse bagasohoka bafite imifuka yuzuye ibintu.

Muri ibyo bikorwa hari n’abari bitwaje imbunda bagaragaye hanze ku nzu nini y’ubucuruzi i Minneapolis bahagarikiye ibyo bikorwa.

Imyigaragambyo yubuye ku wa Kabiri muri uwo mujyi nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umupolisi unigisha Floyd ivi. Abigaragambyaga bakaba basaba ko abapolisi bagize uruhare mu rupfu rwe babiryozwa.

Ibitangazamakuru hirya no hino ku Isi bigaragaza ko uyu mugabo yatsindagiwe hasi n’umupolisi w’umuzungu amushinze ivi ku ijosi, undi agataka avuga ko arimo kubura umwuka nyamara agakomeza kumuniga ntahe agaciro ibyo avuga.

Yaje gupfa nyuma yo kujyanwa kwa muganga. Nibwo hahise haduka imyigaragambyo ikomeye muri uyu Mujyi.

Abigaragambya batwikaga kandi bagasabura ndetse bakabuza Polisi kujya kuzimya, bayitera amacupa n’ibimene by’amadirishya.

Hatangajwe ko Abapolisi bane barimo n’uwanigishije George Floyd ivi birukanwe mu kazi kubera urupfu rwe. Uwo musore w’imyaka 46 wakoraga mu barinda umutekano mu nzu icuruza amafunguro, yakekwagaho gukoresha inyandiko mpimbano.

Joe Biden uzahangana na Perezida Donald Trump mu matora y’umukuru w’igihugu, yavuze ko uyu mugabo agomba guhabwa ubutabera, ashima ko aba bapolisi birukanwe.

Amakuru avuga ko mu mwaka ushize, abantu 1000 aribo bishwe barashwe na Polisi, abirabura bakaba aribo bicwa ku rwego rwo hejuru.

 

Abigaragambya bateraga amacupa n’ibindi bintu, bakanabuza Polisi kujya kuzimya amaduka batwitse

 

Imyigaragambyo yafashe indi ntera kubera urupfu rw’umwirabura George Floyd wakubiswe bikamuviramo urupfu