Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 4

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw, ubushize twari twabagejejeho igice cya 3 cy’inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba,aho Rufonsi yakuruye Muvumba ishati ngo bamugirire nabi Muvumba aramwiyaka ariruka arabasiga.

Ubu tugiye kubagezaho igice cya 4. Muvumba afite ubwoba bwo kuzasubira iwabo wa Mutesi akeka ko ababyeyi be bazamugirira nabi bituma afata umwanzuro wo kujya gushaka amafaranga kure cyane yaho kwa Mutesi batuye na telefone ayikura k’umurongo kugirango Abe amwiyibagije .

Nyamara nubwo yabikoze atyo Mutesi we buri munota niko ahamagara nimero ye yakumva idacamo akajya kubaza abataha hafi yaho Muvumba atuye ko bajya bamubona bakamubwira ko nta n’amakuru ye bazi ,niko guhita atekereza ko Muvumba yaba atacyiriho cyangwa se yaramwanze kuva ubwo akajya ahorana agahinda.

Ubwo Mutesi yigira inama yo kujya avugisha Rufonsi gacye kugira ngo ababyeyi be bagirengo asigaye akundana na Rufonsi bityo bajye bamuha uruhushya rwo kujya aho ashaka, dore ko intego yagira ngo abone uko azajya ashaka amakuru ya Muvumba.

Umunsi umwe yumva amakuru amubwira ko Muvumba yaba aba ahantu hitwa mu Cyorongi niko guhita abwira ababyeyi be ko ashaka kuzajya gusengera ahantu hakure maze bamutegeka kuzajyana na Rufonsi bimubana ikibazo ariko arabyemera.

Ubwo we na Rufonsi baba bagiye gusenga bagezeyo barasenga ,basohotse Mutesi araranganya amaso ngo arebe ko yabona Muvumba aramubura baba baratashye .

Bageze imbere gato baba bahuye na Muvumba ,maze Mutesi nta no kwiyoberekanya aba arirukanse ahobera Muvumba baragundirana barasomana Rufonsi asa nuguye mu kantu dore ko yagezaho amarira aragwa ,ubwo Mutesi na Muvumba bari bibereye mu munezero.

Rufonsi aba ahamagaye ababyeyi ba Mutesi ababwira ibimubayeho baramwihanganisha ati itahire turamufatira icyemezo.

Mutesi akigera murugo Nkorongo (se) amwakizanya ibitutsi ahita anatumaho Rufonsi amwicaza muri saro ahamagara na Mutesi nawe yicara muri saro, Nkorongo ati” rero Mutesi tugiye kugushyingira Rufonsi kandi urugo rwanyu ruzaba rwiza kuko tuzanabashyigikira”.

Mutesi akibyumva aba anyarukiye mu icyumba azana ifoto ya Muvumba ati”nubwo muvuga mutyo ntago umuntu yabana nuwo atiyumvamo ngo urugo rube rwiza, niba mushaka ko nzagira urugo rwiza muzambanye nuyu uri kuri iyi foto kuko niwe nkunda Rufonsi simwiyumvamo nagato sinabana nawe”.

Rufonsi yubika umutwe mu intebe Nkorongo ahagurukana umujinya mwinshi ,Mutesi abibonye ahita asohoka yiruka kuko yabonaga ise agiye kumwitura umujinya ,ajya kuba ari k’umukobwa biganye abandi basigara bicaye muri saro.

Ese mutesi ko akomeje kubuzwa gukundana nuwo akunda ngo nuko ari uwo mubakene kandi ariwe yimariyemo bizarangira bite?

Ni ahubutaha mu igice cya 5.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw