Inama y’ Igihugu y’ Amashuri Makuru yabonye umuyobozi mushya

Ibaruwa igicumbinews.co.rw ifitiye copy ivuga ko Minisitiri w’ Uburezi Dr Eugene Mutimura yatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2019, Bwana Muhizi Kageruka Benjamin ariwe Muyobozi Mukuru w’ agateganyo w’ Inama y’ Igihugu y’ Amashuri Makuru (HEC).

Muhizi yasimbuye Dr Muvunyi Emmanuel wari umaze imyaka ibiri n’ amezi 5 agizwe umuyobozi wa HEC kuko yagiye kuri uyu mwanya muri Mata 2017.

Muhizi Kageruka Benjamin yakoraga mu Kigo cy’ Igihugu cy’uburezi mu Rwanda ashinzwe ireme ry’Uburezi.

Yanabaye Umuyobozi ushinzwe ibibazo by’Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye mu 2014. Minisiteri y’ Uburezi ntabwo yatangaje impamvu zatumye hakorwa izi mpinduka muri HEC.

@igicumbinews.co.rw