Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yirukanywe

Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gukura ku nshingano, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse kubera kutubahiriza inshingano zirimo no kutarangera abaturage.

Uyu muyobozi yirukanywe nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira kuwa Gatatu, Tariki ya 03 Gicurasi 2023, mu turere dutandukanye tw’igihugu twibasiwe n’imvura nyinshi yateye inkangu n’ibiza byishe abantu 131 barimo 26 bo mu karere ka Rubavu.

Hari amakuru avuga ko Kambogo yirukanywe azira uburangare mu gutabara abasizwe iheruheru n’ibi biza.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: