“Wari umwanya mwiza wo gushyikirana no kwisanisha n’abanyamakuru”: Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yumvikanye Live kuri Radio Ishingiro arimo gusoma amakuru ya nimugoroba

Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 05 Gicurasi 2023, nibwo Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yumvikanye kuri Radio Ishingiro Live arimo gusoma amakuru ya nimugoroba, ibisanzwe bikorwa n’abanyamakuru. Ni amakuru yagezaga ku bakirikiye iyi Radio afatanyije n’umunyamakuru wa yo Ngonga Julius.

Umuyobozi w’Akarere w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel,  nyuma y’uko yumvikanye kuri Radio akora inshingano z’abanyamakuru, yabwiye Igicumbi News ko byamushimishije kuko wari umwanya mwiza wo kwisanzurana na bo.

Yagize ati: “Nabyakiriye neza kandi wari umwanya mwiza wo gushyikirana no kwisanisha n’abanyamakuru. Byanejeje cyane kuko abo twari kumwe muri studio bisanzuye nari mugenzi wabo w’umunyamakuru”.



Nzabonimpa asanga kuba avuga neza amakuru yumva ko abikoze inshuro zirenze imwe yazahita agera k’urundi rwego. Ati: “Ni ubwa mbere mbikoze ariko mbikoze bwa kabiri naba nabikoze neza”. Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, yibukije urubyiruko ko rukwiye gushyira Imbaraga mu mpano bafite kugirango bazibyaze umusaruro.

Ku va kuri uyu Gatanu, Radio Ishingiro ivugira ku murongo w’ 107.5 FM no kuri www.radioishingiro.com, yatangiye gahunda yo gutumira abantu badafite aho bahuriye n’ibikorwa by’itangazamakuru barimo abanyapolotike, abikorera, abihayimana, abahanzi n’abakinnyi ndetse n’abandi batandukanye kugirango bajye baza muri Studio bafatanye n’abanyamakuru ba yo gusoma amakuru mu rwego rwo kubereka akamaro itangazamakuru rifitiye abaturage kuko ari ijwi ryabo.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: