Perezida Kagame yihanganishije imiryango y’ababuze ababo bitewe n’ibiza

Perezida Kagame yihanganishije imiryango y’ababuze ababo mu biza byatewe n’imvura yateye inkangu n’imyuzure, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, igahitana abarenga 100 by’umwihariko mu ntara y’uburengerazuba n’amajyarugu.

Ubutumwa umukuru w’igihugu yacishije k’urukuta rwe rwa Twitter yagize ati: “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”

Uturere twa Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Karongi, Nyamagabe, Burera, Musanze na Gakenke nitwo twibasiwe cyane n’ibi biza. Guverinoma itangaza ko ikomeje gukora ibishoboka byose kugirango itange ubutabazi bwihuse ku bo byagizeho ingaruka.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: