Umugore n’uruhinja rwe bamaze iminsi 7 barara muri gare nyuma y’uko aje kureba umugabo we mu mujyi yamuhamagara akanga kumwitaba

Umugore w’imyaka 20, yafashe umwana we w’umwaka umwe ava mu karere ka Lundazi mu ntara y’Iburasirazuba mu gihugu cya Zambia, ajya kureba umugabo we mu mujyi wa Lusaka ageze muri gare se w’umwana ahita akuraho telefone.

Alice Kamanga amaze hafi icyumweru arara muri gare ya Lusaka agitegereje umugabo we kuko yahageze Tariki 26 Gashyantare 2024. Kugeza ubu aracyahamagara telefone y’umugabo akanga kumwitaba.

Alice yabwiye Diamond TV dukesha iyi nkuru ko aha nimero y’umugabo we witwa Very Phiri abandi bantu bamuhamagara nabo ntabitabe. Aravuga ko amafaranga yose yari afite yamushiranye. Ngo yari yaje kureba umugabo we wari umaze iminsi micye abonye akazi mu mujyi wa Lusaka ko gukata ubusitani.




@igicumbinews.co.rw 

Kandi hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: