Sudan-ibikorwa by’abaganga batagira umupaka biri kubangamirwa

Ihuriro ry’abaganga batagira umupaka bavuga ko ibikorwa byabo by’ubutabazi biri kubangamirwa n’abitwaje intwaro muri Sudan.
Dore nkubu ku munsi wejo imodoka yari itwaye imiti barayihagaritse , bakubita abakozi babo baranayiba bakavuga ko batiyumvisha ukuntu aribo bari kubangamirwa  kandi muri iki gihugu hari imiryango myinshi. Bavuga ko ibi bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abarwayi bari mu bitaro biganjemo inkomere zatewe n’urugamba rugiye kumara amezi atatu ruhanganishije ingabo za Sudan n’izumutwe witwara gisirkare wa RSF.