Ibicurane byatumye Raila Odinga atitabira imyigaragambyo

Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa William Ruto yatagaje ko indwara y’ibicurane yatumye atifatanya n’abarwanashayaka be bamaze iminsi mu myigaragambyo yatangije.
Raila Odinga yahakanye iby’uko ashobora kuba yari amaze iminsi aganira na Ruto harebwa niba yashyirwa muri guverinoma avuga ko nta n’ibyo ishyaka rye rizasaba.
William Ruto nawe aherutse gutangaza ko atizegera aganira na Odinga, cyakora avuga ko agiye guhangana nawe kuko ngo atagera ku byo ashaka abanje kumena amaraso y’abanyakenya.
Kuva kuwa Gatatu kugeza kuwa Gatanu muri iki gihugu hari kubera imyigaragambyo yateguwe na Odinga, bigaragambiriza ikiguzi cy’ubuzima muri iki gihugu gikomeje guhenda cyakora uyu munsi nta bukana yari ifite kuko n’amwe mu mashuri yari yafunze kubera yo yatangiye gufungura.

About The Author