Gicumbi: Umubyeyi aravuga ko inzu ye irimo guhirima nyuma y’uko hashize imyaka 4 ubuyobozi bumwemereye amabati ariko amaso agahera mu kirere

Umuturage witwa Ntagisumbimana Liberathe, utuye mu Mudugudu wa Kirara, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Muko, mu karere ka Gicumbi, aravuga ko yari afite inzu ikaza gusenywa n’ibiza mu myaka 4 ishize ubundi ubuyobozi bw’umurenge bukamusaba kuzamura inzu kugirango bumuhe amabati none kugeza uyu munsi amaso yaheze mu kirere.

Hashize imyaka 14 Uyu mubyeyi utishoboye w’abana 5 umugabo we amutaye, yabwiye Igicumbi News ko nyuma y’uko ubuyobozi bumwemereye isakaro yahise agurisha umurima yari afite ubundi abumbisha amatafari azamura inzu none yatangiye guhirima bataramuha amabati. Yagize ati: “Iyi nzu rero yaraguye imaze kugwa ndagenda mbibwira Ubuyobozi buraza burahareba bumaze kuhareba bunyemerera ko buzampa isakaro none narategereje ndaheba”.




Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rebero, Uhagaze jean Claude yabwiye Igicumbi News ko ayo makuru ntakintu ayaziho kuko ari mushya muri aka kagari gusa ahamya ko iki kibazo agiye kugikurikirana agakorera ubuvugizi uyu muturage.

Ati: “Ntabwo ndamara igihe muri kano kagari ndumva uwo muntu aribwo bwa mbere mwumvise. Ubwo nakurikirana nkamenya uko biteye kuko nanjye ntabwo ndatinda muri kano kagari kandi ntanubwo ndamwakira”.

Ntagisumbimana avuga ko muri iyi myaka 4 ishize yayimaze asembera anagenda acumbika hirya no hino ariko byaje kwanga agaruka aho yari atuye. Kuri ubu abana mu gikoni n’abana be batanu k’iri ahari inzu ye aho bararanamo n’amatungo.




Evariste NSENGIMANA/ igicumbi news

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: