Rulindo: Irerero rya Bright Youth Football Training Academy ririshimira ibyo rimaze kugeraho

Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 2 Kanama 2023, nibwo Irerero ry’umupira wa maguru riherereye mu murenge wa Kinihira, mu Karere ka Rulindo, ryitwa Bright Youth Football Training Academy, ryakiriye irindi rerero rivuye mu Karere ka Nyagatare ryitwa Amazero Training Center risanzwe rikororera mu Murenge wa Rukomo.

Ubwo umunyamkuru wa Igicumbi News yageraga I Kinihira aho aya marerero yakoreraga imyitozo kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 05 Kanama 2023, yakirijwe n’akanyamuneza k’abana ndetse n’ababatoza gukina umupira.

Bamwe mu bana baganiriye na Igicumbi News bavuze ko batewe ishema no kuba bakina umupira ariko ikibazo hakaba ari bamwe mu babyeyi banga gufasha abana babo ngo bagaragaze impano zabo.




Umwe ati:  “Turakina abatoza baradufasha gusa turimo kubura ibikoresho bimwe ndetse hari na bamwe mu bana tutagikinana babuze uko bakina kuko ababyeyi babo babirwanya, turabasaba bajye batureka twidagadure”.

Ibi kandi binavugwa n’abatoza baturutse I Nyagatare nabo bavuga ko hari ababyeyi badapfa kumva ko bareka abana babo bakidagadura, bagasaba abafite imyumvire mibi nk’iyo kuyihindura.”

Umwe muri bo yagize ati: “Turirya tukimara kandi turazwi no mu Karere, ubu rwose nubwo dushaka gukora ubufatanye n’iri rerero rya Rulindo twe turacyafite n’ibibazo byuko i wacu muri Nyagatare hari ababyeyi batumva agaciro ku mupira kandi urabibona abana bafite impano rwose n’ibisubiraho namwe itangazamakuru mukwiye kujya mu dufasha”.




Umutoza wa Bright Youth, Jean Damascène Nsengiyumva we avuga ko nubwo hakiri izo mbigamizi zitazabaca intege ahubwo bagiye kwagura imikoranire n’andi marerero harimo n’irya Nyagatare.

Ati: “Birashoboka cyane ko tugiye gukorana byahafi uko baje ino natwe tuzajyayo Kandi turizera ko tugiye kugirana imikoranire cyane maze dufatanye kuzamura impano”.

Irerero Bright Youth Football Training Academy, rifite abakinnyi barenga cumi na batanu barinyuzemo bafite amakipe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu mupira w’Amaguru mu Rwanda ni mu gihe Amazero yo aribwo ikizamuka gusa zombi zikaba zihurije ku kuba zifite abana kuva ku myaka 8 kugeza kuri 20 mu bahungu n’abakobwa.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ikiganiro kirambuye twagiranye n’aya marerero: