Gatsibo: Umugabo yishe umugore wari uje iwe kumwishyuza arangije aramutwika

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 01 Kanama 2023, nibwo mu Karere ka Gatsibo, Mu murenge wa Gatsibo, habereye amarorerwa aho umugabo yishe urwagashinyaguro umugore wari uje iwe  kwishyuza amafaranga yari yarakoreye.

Umwe mu baturage bari ahabereye aya mahano yabwiye Igicumbi  News ko uyu mugore yari yagiye kwishyuza amafaranga yari yakoreye muri urwo rugo ariko bikarangira ny’iri’urugo amwishe arangije aramutwika ubundi ahita atoroka.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yabwiye Igicumbi  News ati: ” Ni umugabo wakoreshaga umubyeyi kuko yari umuturanyi nuko rero aje kumwishyuza…, ariko natwe twamenye ko yari amaze gushyamirana n’umugore we ndetse ngo yari amaze kumwitsimba muri parafo nuko rero akimara kuza umugabo yarasohotse azana ferabeto arayimukubita arayimwicisha nuko aba aguye aho, arangije azana ibishogoshogo by’ibishyimbo amurambikaho azana lisansi aramutwika ahita atoroka.”




Uyu muturage kimwe n’abandi bagenzi be basaba ko uyu mugabo wakoze aya mahano agomba gufatwa akayaryozwa akaburanishirizwa mu ruhame aho yakoreye icyaha.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, Rugaravu Jean Claude,  yabwiye Igicumbi News ko uyu mugabo yamaze gufatwa kugirango aryozwe icyaha akurikiranyweho cyo kwica.

Ati: “Ubu yafashwe ukurukiranyweho gukora aya mabi yajyanywe aho agomba kujya kugirango ibyo yakoze abiryozwe.”




Gitifu Jean Claude yibukije abaturage kujya birinda amakimbirane ashobora kuba yavutsa ubuzima bwa bagenzi babo.

Ati: “Icyo twabwira abaturage nuko bakwirinda ibyaha nk’ibi birimo kuvutsa mugenzi wawe ubuzima kuko amafaranga yamwishyuzaga ntiyakabaye kuba intandaro yo kumuvutsa ubuzima bwe rero ni birinde amakimbirane ndetse no kwirinda kwihanira kuko ubuyobozi tubereyeho kubafasha ibibazo bafite bigakemuka.”

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko uyu Nyakwigendera asize abana 3 ndetse akaba yamaze gushyingurwa mu gihe uyu mugabo ukekwaho aya mahano we yamaze gutabwa muri yombi.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: