Gicumbi: Habonetse umubiri bikekwa ko ari uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Tariki ya 10 Kanama 2023, Mu Mudugudu wa Ruhete, Akagari ka Gasambya, Umurenge wa Ruvune, mu  karere ka Gicumbi nibwo habonetse umubiri bikekwa ko ari uw’umuturage wazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News, ubwo iyi nkuru yari ikimara kumenyekana avuga ko  ay’amakuru yamenyekanye bivuye k’umuturage wari urimo guhinga maze akaza kubona uwo mubiri mu murima we nawe agahita abimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune Beningoma Oscar, yabwiye Igicumbi News ko bakomeje iperereza  kugirango hamenyekane inkomoko y’uyu mubiri.



Yagize ati: “Ayo makuru ntabwo aruzura kuko ni intambwe ku y’indi hari iz’indi details(amakuru arambuye) turimo gukurikirana tutari twabona ariko ejo turaba twazibonye. Naho ubu hari abantu twavuganye baraza kuduha amakuru rero turategereje.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, yabwiye Igicumbi News ko barimo gukeka ko uyu mubiri babonye hari abantu batuye mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bashobora kuba bavukana na Nyakwigendera bityo bakaba bategereje ko bahagera kugirango babyemeze.

 Ati: “Ayo makuru nayamenyeho guhera mu masaha ya saa tanu za mu gitondo mbibwiwe n’abantu ba Ruvune batubwira ko hari umuntu bikekwa ko yabonetse ahantu bari bari guhinga, birakekwa ko ari umuntu wazize Jenoside yakorewe mu 1994, nta kidasanzwe twari twamenya rero kuburyo twavuga ngo wenda hari andi makuru dufite gusa kubera ko hari abakekwa ko ari abo mu muryango we twavuganye na bo kuko bamwe bari muri Gatsibo na Nyagatare, ngirango umunsi w’ejo wenda nibaza nibwo tuzamenya niba wenda yaraguye aho cyangwa hari ukundi byagenze kugirango tubashe gutanga natwe amakuru afatika.”



Perezida wa Ibuka mu karere ka Gicumbi arashishikariza abaturage bakinangira gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside kubohoka bakerekana aho izi nzirakarengane ziri kugirango bashyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati: “Urumva ni imyaka makumyabiri n’icyenda Jenoside ihagaritswe kuba rero hari umuntu ugihisha amakuru y’uko hari umuntu wajugunywe ahantu urumva ko bafite ikibazo, turasaba abaturage bafite amakuru nk’ayo ko bayatanga mu nzego izarizo zose guhera kuri Mudugudu kugeza ku nzego za Ibuka cyangwa se inzego z’umutekano. Turasaba rero ko batangira amakuru ku gihe kugirango imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ishyingurwe.”

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: