Rulindo: Imodoka 2 zagonganye bikomeye

Kuri iki cyumweru Tariki 17 Werurwe 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu mudugudu wa Remera, mu kagari ka Nyirangarama, mu murenge wa Bushoki, mu karere ka Rulindo, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Carina E yari itwawe na Habumugisha Védaste w’imyaka 37 yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Musanze yagonganye n’indi modoka ya Toyota Land-Cruser V8 yaritwawe na Habinshuti Védaste w’imyaka 37 Yavaga mu karere ka Musanze yerekeza muri Kigali, Imana ikinga ikaboko akaboko ntihagira uhasiga ubuzima.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Toyota Land-Cruse yarenze Umuhanda igwa muri metero zirindwi uvuye kuri kaburimbo, yari irimo abantu 3 na n’uwari uyitwaye bose ntawakomeretse. Hakomeretse byoroheje uwari utwaye Toyota Carina E wahise avurizwa ku kigo nderabuzima cya Tare arataha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Jean Bosco Mwiseneza yabwiye igicumbinews.co.rw ko hangiritse ibinyabiziga byombi. Ati: “Haracyakorwa iperereza kucyateye impanuka”.

Yakomeje asaba abakoresha umuhanda kwirinda icyaricyo cyose cyatera impanuka. Ati: “Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga gutwara bitonze, kwirinda umuvuduko urengeje uwateganyijwe, gukora inyuranaho babanje gushishoza, kubahiriza amategeko ngengamikoreshereze y’umuhanda, gusuzuma ubuzima bw’ikinyabiziga mbere yo gutangira urugendo”.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: