Burera: Umugabo wari uvanye n’umugore we gusenga barimo gutongana yahise yiyahura

Kuri iki cyumweru Tariki 17 Werurwe 2024 nibwo umugabo witwa Ntambara Fidèle w’imyaka 30 yatahanye n’umugore we Nyiranzeyimana Florence, bavuye gusenga bataha batongana bageze mu rugo umugore ahita yahukana nyuma umugabo we ahita yiyahura akoresheje umugozi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyave, Akagari ka Rushara, Umurenge wa Nemba mu karere ka Burera. Amakuru agera ku igicumbinews.co.rw atangwa n’inzego z’ibanze z’aho byabereye avuga ko ejo hashize inzu y’uyu muryango yiriwe ikinze bakubise agatima ku kuba umugore yahukanye bahita bajya kwica urugi basanga uyu mugabo yimanitse mu mugozi yashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabwiye igicumbinews.co.rw ko uyu muryango wabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakaba bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo. Ati: “Bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo. Polisi iragira inama abaturage gutangira amakuru ku gihe y’ingo zibana zifite amakimbirane, icyaha kigakumirwa kitaraba”.




Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: