Abaturage bateye abapolisi amabuye bicamo umuyobozi wabo banamwaka imbunda

Bamwe mu bagize ishami rya Polisi ya Kenya rishinzwe gukora umukwabu General Service Unit(GSU)

Abaturage bariye karungu bateye umupolisi amabuye kugeza bamwishe mu gace ka Rarieda mu karere ka Siaya, mu burengerazuba bw’igihugu cya Kenya. Uyu mupolisi bamwishe aho yari kumwe n’abandi ba Polisi abayoboye myu mukwabu wo gufata abacuruza Liqeli(Liquor) zitemewe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Kenyans avuga ko Abapolisi bakigera mu cyaro cyitwa Ndori bahise bata muri yombi umugabo wacuruzaga mu buryo butemewe Liqeri bapfunkika mu dushashi banamufatana amakarito yazo menshi. Bakimufata uwo mugabo yatangiye kurwanya inzego z’umutekano ahita ahamagara itsinda ry’uribyiruko rw’amabandi ryasaritswe n’ibiyobyabwenge batangira gutera amabuye abapolisi ariko bibanda cyane ku mupolisi wari uyoboye uwo mukwabu.

Uwo muyobozi wa Polisi yahise atangira kurasa inshuro eshanu mu kirere ariko ntibyakanga urubyiruko rwari rwagize umujinya kubera gufata boss wabo barusha imbaraga abapolisi.




Urubyiruko rwakomeje gutera intosho abapolisi kugeza umuyobozi wabo apfuye abo bari barikumwe barakomereka cyane ndetse na nyakwigendera bamwaka imbunda.  Kugeza ubu Polisi ya Kenya iratangaza ko yatangiye iperereza mu rwego rwo gufata izo nsoresore. Ni mu gihe abo bakomerejwe bajyanywe kwa muganga.

Si bwa mbere Insoresore zibasira abakora mu nzego z’umutekano muri Kenya kuko mu kwezi kwa cumi na biri ku mwaka ushize amabandi yateze umusirikare amwaka imbunda n’amasasu 40 arabijyana bababurira irengero.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author