RIB yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho kumena amazi ashyushye k’umwana we agapfa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze Nyirahanyurwishaka Alphonsine ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bigatera urupfu, aho yamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana wabo w’umwaka umwe n’amezi ane bikamuviramo urupfu.

RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko byatewe n’amakimbirane yo mu rugo yari hagati y’uregwa n’umugabo we.

Urwe rwego rwakanguriye Abanyarwanda kwirinda amakimbirane hagati y’abashakanye kuko ariyo ntandaro y’ibyaya byinshi birimo n’ubwicanyi

Uregwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo mugihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.