Nyarugenge: Umugabo yaraye ku ndaya bucya yapfuye

Umugabo wo mu kagali ka Munanira, mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko mu Kamenge yaraye mu rugo rw’umugore bivugwa ko akora uburaya apfirayo.

Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020, nyuma y’amakuru yatanzwe n’uwo mugore bari bararanye, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne yabitangarije IGIHE.

Mugambira yagize ati “Ni byo koko hari umugabo wapfuye, yari yararanye n’umugore bivugwa ko yakoraga umwuga w’uburaya, hanyuma bwakeye mu gitondo asanga uwo mugabo yapfuye.”

Abajijwe niba uwo mugore atasobanuye icyishe uwo mugabo, Mugambira yavuze ko” umugore yasobanuye ko baryamye umugabo ari muzima, yajya guhindukira mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri agasanga yapfuye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’uru rupfu, avuga ko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane icyaba cyahitanye uyu mugabo.

Mugambira Etienne yaboneyeho gushishikariza abaturage “kudaca inyuma abo bashakanye, dore ko nyakwigendera yari afite urugo rwe nubwo bivugwa ko atari abanye neza n’umugore we, ariko byari byoroshye kuba yakwiyunga n’uwo bashakanye kuruta uko yashyira ubuzima bwe mu kaga.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kacyiru, naho umugore bararanye ari mu maboko y’ubugenzacyaha mu gihe iperereza rikomeje.

 

Ifoto ya satellite igaragaza akagali ka Munanira ho muri Nyakabanda, aho ibivugwa mu nkuru byabereye

@igicumbinews.co.rw