RIB yataye muri yombi umugore ukekwaho gukubita umwana abereye mukase akamukomeretsa

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe umugore ukekwaho gukubita umwana abereye mukase akamukomeretsa mu mugongo. Ni nyuma y’ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter n’umwe mu baturage bavugaga ko burimo gutabariza uyu mwana.

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 12 Mata 2023 nibwo uwitwa Mukunzi Fabrice yashyize amafoto abiri kuri Twitter, agaragaza ibikomere umwana afite mu mugongo bishoboke ko aribyatewe n’inkoni yakubiswe.

Yavugaga ko arimo gutabariza  uwo mwana wakubiswe na mukase. Batuye mu Mudugudu w’Ikaze, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge.



Ubutumwa bwa Fabrice bugira buti: “Dear @Nyarugenge and @RIB_Rw mwaramutse,
Amafoto akurikira agaragaza umwana wakubiswe na mukase ,ni m’Umurenge wa #Muhima akagari  #Kabeza umudugudu ni #Ikaze. Mushobora kubikurikirana.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Tariki ya 13 Mata 2023, RIB izindutse ivuga ko ukekwaho guhohotera uyu mwana yatawe muri yombi. Arimo gukurikiranwa. Ni mu butumwa bwasubizaga ubwo Fabrice yacishije kuri Twitter. RIB yasubije gutya: “Mwaramutse neza Fabrice. Mwarakoze gutabariza uyu mwana, uwagize uruhare mu guhohotera uyu mwana yafashwe, akaba ari gukurikiranwa. Murakoze, dukomeze gutangira amakuru ku gihe.”



@igicumbinews.co.rw