Gicumbi: Umuti urambye wo guhashya ubujura ni uwuhe?

Mutabaruka yanigiwe aho ku irembo imbere y'inzu ye

Ubujura burimo gufata indi ntera mu mujyi wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, aho nta munsi wirenza abaturage badatatse kwibwa. Urugero ejo bundi ku cyumweru Tariki ya 09 Mata 2023, abajura bateze umusaza witwa Mutabaruka imbere y’umuryango we atashye baramuniga bamwambura Telefone bariruka ariko nyuma baza gufatwa kuko hari ibyo bari bafite bahataye birimo na telefone yabo, muri iryo joro kandi umusore yategewe mu mujyi rwa gati bamutera ibyuma, kuri ubu arwariye mu bitaro bya Byumba.

Ni ikibazo bamwe mu baturage babwiye Igicumbi News ko kigomba gufatirwa ingamba zikakaye kuko ubu bujura burimo kuvamo ubugizi bwa nabi burimo kwambura bamwe ubuzima. Bagaragaza umumotari baherutse kwicira mu murenge wa Shangasha, bamuteye ibyuma umurambo we bawumanika mu giti bamwiba moto.



Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, yavuze ko abajura babahagurukiye, ariko avuga ko kugirango bahashywe burundu ari uko abaturage bajya batangira amakuru ku gihe, mu gihe hari ahagaragaye  ubujura kugirango inzego zitandukanye zihite zitabara ababigizemo uruhare bagafatwa nkuko byagenze k’umusaza Mutabaruka watabaje bagahita bamugeraho.

Ati: “Impamvu turimo gufata abantu cyane nuko abaturage barimo batangira amakuru ku gihe barimo baradufasha cyane kuko barimo no gutanga amakuru ku nzego z’umutekano kugirango hakumirwe icyaha cyitari cyaba. Nko kuri Mutabaruka bari bagiye kumwaka telefone hanyuma bikanga umuntu nabo bahita biruka bahata telefone n’imfunguzo zabo, nuko nawe ahita atubwira kuko yari arimo ataha. Hanyuma hari batatu b’abakarisi bari basinze bahise bafatwa ubu bari mu maboko y’ubugenzacyaha kugirango bakorerwe dosiye.”

Ikibazo cyo kwiyongera k’ubujura bunavamo ubugizi bwa nabi ntago kiri mu murenge wa Byumba gusa kuko gikomeje kuvugwa hiryo no hino mu gihugu. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police John Bosco Kabera, Yabwiye Radio Rwanda ko bakajije ibikorwa byo gukurikirana abakekwaho gukora ubujura kandi ko batazihanganira abitwaza intwaro gakondo bagakomeretsa cyangwa bakica abaturage.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News