David Bayingana aranenga abatifatanya n’abandi mu Kwibuka ahubwo bakaba barajwe ishinga no kubara iminsi isigaye kugirango icyunamo cyirangire basubire mu mirimo yabo

Umunyamakuru wa Siporo akaba n’umwe mu bayobozi ba B&B FM Umwezi, David Bayingana yanenze abantu batifatanya n’abandi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ahubwo bakarazwa ishinga no kubara iminsi isigaye kugirango icyumweru cy’icyunamo kirangire ubundi basubire mu mirimo yabo.

Ubu butumwa David yabucishije ku mbuga nkoranyambaga ze. Agira ati: “Barimo kuyibarira ku ntoki, ndavuga iminsi isigaye kugirango bagaruke mu byabo, akenshi usanga bidahesha agaciro na Sosiyete babamo. Aho kuba bifatanyije n’abandi banyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka, kuri bo sibo babona birangira. Ntacyantungura ni bamwe baba babiciye mu gihe cy’amahoro, haraswa rimwe ntumenya aho barigise. Turabazi-Wigaye, mwigaye kandi mwaragawe”.

Ni mu gihe buri mwaka kuva Tariki ya 7-14 Mata, u Rwanda rwifatanya n’isi, hafatwa icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho hari bimwe mu bikorwa biba bitemewe gukorwa mu gihugu muri iki cyumweru birimo iby’imikino n’imyidagaduro. Gusa kwibuka birakomeza kugera ku minsi 100.



@igicumbinews.co.rw