Rayon Sports ivanye igikombe i Huye mu mukino wari ishiraniro

Rayon Sports imanukanye igikombe i Kigali nyuma yuko itsinze APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabereye i Huye kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 03 Kamena 2023, saa cyenda z’amanywa.

Uyu mukino watinze gutangiraho iminota isaga 20 bitewe nuko abatoza n’abakinnyi ba b’asimbura ba APR FC bari banze kwicara aho bateganyirijwe, amakuru avuga ko bashobora kuba bakekaga ko harozwe.

Nyuma y’impaka z’urudaca uyu mukino waje gutangira, APR FC isatira cyane ariko ihita icika intege kuko ku munota wa 20, ikipe ya Rayon yabonye uburyo bwo kubona igitego ariko umusifuzi wo k’uruhande aracyanga.

Ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego ku munota wa 38 gitsinzwe na Eric Ngendahimana nyuma yuko Héritier Ruvumbu Nzinga yari amaze gutera umupira uremereye ariko ugakurwamo n’umunyezamu wa APR FC Ishimwe Pierre akawuruka.

Umukino waje kurangira ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa APR FC. Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bo mu karere ka Rulindo, babwiye Igicumbi News ko mu buzima bwabo babonye ibyishimo bari baherutse muri 2016.

Umwe ati: “Ibitubayeho ntibisanzwe!!. Ikipe yacu gutwara igikombe bitumye tugira umwete wo kuzayiherekeza mu mikino mpuzamahanga.”

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe yaherukaga muri 2016 nabwo itsinze APR FC kimwe kubusa cyari cyatsinzwe na Ismael Diarra ukomoka muri Mali. Iyi kipe abafana bayo bita Gikundiro yahise ibona n’itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga Nyafurika(CAF Confederation Cup).

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: