Peace Cup: Ibintu byahinduye isura ku mukino ugiye guhuza Rayon Sports na APR FC

Amakuru ava mu karere ka Huye aruvuga ko hari umurindi w’abafana bategereje kureba umukino wa APR na Rayon Sports. Ni mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ugiye kubera kuri stade mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2023.

Uyu mukino urabanzirizwa n’umukino wo gushaka ikipe itwara umwanya wa gatatu aho Ikipe ya Mukura VS iza gucakiranamo na Kiyovu Sports ku isaha ya saa sita, mu gihe saa cyanda aribwo APR FC na Rayon Sports ziza kumanuka mu kibuga ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.

Amakuru Igicumbi News ihawe muri iki gitondo n’umwe mu bari mu karere ka Huye, avuze ko muri aya masaha stade iri hafi kuzura, abafana bose bakaba babukereye mu mu buryo budasanzwe bitewe nuko abanshi baraye mu mujyi wa Huye.

Mu mikino ine yahuje APR FC na Rayon Sports ku mukino wa nyuma  w’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yatsinzemo umwe gusa.

Habiyambere Emmanuel uzwi nka Mudidi, umwe mu bafana ba Rayon Sports, yabwiye Igicumbi News ko nyuma yo guhabwa amasakaramentu ya kiliziya noneho urugendo rwe rurakomereza mu gutwara igikombe cy’Amahoro.

Ati: “Rayon ndabizi ko igitwara rwose ahubwo kuri njye araba ari umunezero gusa kandi nkikundira ishyaka bagira, rero njye mbona kuba Rayon yaragiye Imana ikayigarura mu irushanwa ntashiti iragitwara.”

Nyuma y’uko abafana ba Rayon Sports  bakomeje kwivuga ibigwi n’abafana ba APR FC bakomeje kuvuga ko igikombe bagitwara kuko iyi ikipe ikomeje kuba ubukombe mu gutwara ibikombe bikinirwa imbere mu gihugu.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: