Gicumbi: Umukobwa akurikiranweho kugambanira nyina ngo bamwice amuziza ko yanze kumugurira inzoga

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Umukobwa arashinjwa guha amafaranga ibihumbi bitanu abasore babiri ngo bice nyina kuko yari yanze kumugurira inzoga nyuma yuko yari amaze gufata amafaranga ya VUP ahabwa abageze mu za bukuru. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuwa kane Tariki ya 01 Kamena 2023. Bibera mu Mudugudu wa Rwasama, akagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’umwe mu baturanye n’uyu muryango yavuze ko ubusanzwe batishoboye ngo uyu mukobwa ni umuzunguzayi wabyariye mu rugo ubana na nyina witwa Pharasie ufite ubumuga utunzwe no gusaba. Bahoraga mu makimbirane ashingiye k’umutungo.

Umuturanyi wa bo yakomeje avuga ko uyu mukobwa yahoraga ahiga ko azica nyina akegukana akazu gato babamo. Ati: “Byaje gusemburwa n’amafaranga umukecuru yafashe muri VUP, umukobwa amusabye ngo amugurireho urwagwa undi arabyanga. Arangije yigira inama yo gushaka abasore babiri abaha amafaranga ibihumbi bitanu abaha amabwiriza yo kujya kumwica, baragenda baramuhondagura bamugira intere ariko k’ubw’amahirwe ntibamunogonora.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Rwasama yabwiye Igicumbi News ko aya makuru nabo  bayamenye kandi inzego z’umutekano zahageze iperereza rikaba rikomeje.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, yabwiye Igicumbi News ko umukobwa n’abasore babiri bakekwaho uyu mugambi wo kwica umukecuru bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati: “Uwo mukecuru bamubonye nko mu ma saa mbili za mu gitondo aryamye ahantu yakomeretse nuko twihutira kumujyana kwa muganga abo twakekaga turabafata harimo abahungu babiri kuko nabo dukeka ko bategaga abantu n’ijoro bakabambura, hanyuma tuza gukomeza iperereza biba ngombwa ko turikorera no mu bana be harimo uwo mukobwa gusa nta makuru nyayo aratangwa ngo hamenyekane niba abifitemo uruhare.”

Ngezahumuremyi uyobora umurenge wa Byumba, yakomeje abwira Igicumbi News ko urubyiruko rukwiye kwirinda ikibi cyose cyatuma abana bendereza ababyeyi ba bo.

Uyu mukobwa n’abandi basore babiri, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe hakomeje gukorwa iperereza.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: