Rayon Sports ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports imaze gukatisha itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo kanganya na Mukura Victory Sports igitego k’imwe kuri kimwe, mu mukino umaze kubera kuri Kigali Pele Stadium. Umukino wa mbere wabereye i Huye Mukura VS yari yahatsindiwe na Rayon Sports 3-2.

Mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu, igice  cya mbere cyarangiye amakipe aguye miswi 0-0, amakipe yombi  yakomeje kwigana, ariko buri ruhande rukanyuzamo rugasatira.

Ku munota wa 62 André Esombe Onana yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere, ku ishoti rikomeye yateye ari nyuma y’urubuga rw’amahina. Byasabye Mukura gutegereza imonota itanu y’inyongera kugirango yishyure kuko Nsabimana Emmanuel yatsinze igitego cyo kunganya ku munota wa nyuma. Bivuze ko Rayon Sports yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Kuri iki cyumweru, Tariki ya 14 Gicurasi 2023,  nibwo haramenyekana ikipe izahura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma. Saa cyenda APR izacakirana na Kiyovu bari banganyije mu mukino ubanza 1-1. Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro n’umukino wo guhatanira umwanya wa 3 izabera kuri Stade ya Huye, Tariki ya 3 Kamena 2023.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: