Rulindo: Bahagurukiye kurwanya akarengane akariko kose gakorerwa umuturage

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023, nibwo umuyobozi w’ akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yasuraga umurenge wa Base, yari aherekejwe n’inzego zitandukanye z’ubuyozi zirimo Uhagarariye Polisi muri ako karere SP Nsanzimana John ndetse na Haragirimana Slyvestre uhagarariye RIB mu karere ka Rulindo na Gicumbi. yasuye uyu umurenge muri gahunda yiswe ukwezi kw’imiyoborere myiza mu baturage hagamijwe kurandura akarengane akariko kose gakorerwa umuturage.

Aba bayobozi Kandi baboneyeho n’umwanya wo kumva ibibazo by’abaturage no kubikemura Kandi ibyinshi bafatiwe imyanzuro biracyemuka.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, yasabye abatuye kuri Base gukomeza Kwicungira umutekano no kuwubungabunga, Kwishyura ubwisungane mu kwivuza, gukumira amakimbirane yo mu ngo no kurwanya ihohoterwa iryariryo ryose, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Yakomeje asaba abaturage kugira ubwiherero bumeze neza, kugira isuku ku mubiri no kutararana n’amatungo mu nzu, Kwirinda no gukumira ibiza bakurikiza inama bahabwa muri iki gihe imvura irikugwa ari nyinshi.

Umuyobozi w’Akarere kandi yashimiye ubwitabire bw’abaturage n’isuku bari bafite n’uruhare bagize mu gutuma akarere kesa imihigo kandi abasaba gukomeza kwihangira imirimo.

Akarere ka Rulindo niko konyine ko mu ntara y’Amajyaruguru kaje mu myanya icumi ya mbere kuko kaje ku mwanya wa gatatu.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hano hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: