Perezida wa Nigeria agiye guha ibiryo abaturage

Perezida wa Nigeria Tinubu yatangaje ko agiye  koherereza abaturage ibiribwa byiganjemo ingano  ndetse n’amafumbire yo kubafasha guhinga neza kugira ngo bazabone umusaruro, bikaba biri mu rwego rwo guhangana n’inzara yatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri petrole.

 Perezida Tinubu akimara kujya ku butegetsi yahise afata umwanzuro wo gukura nkunganire ya leta  ku bikomoka kuri petrole  bituma ubuzima buhenda muri iki gihugu , abaturage bose bugarizwa n’inzara .

Muri iki gihugu haherutse gushyirwaho ibihe bidasanzwe kubera inzara.