Perezida Putin yemeje ko azongera kwiyamamaza umwaka utaha

Ibiro by’umukuru w’Igihugu(Kremlin), kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 08 Ukuboza 2023, byemeje ko Perezida Vladimir Putin azongera kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha.

Perezida Putin yabitangaje mu birori yaherewemo umudari wa Zahabu ashimirwa ko ari intwali y’u Burusiya, byitabiriwe n’inzego nkuru z’igisirikare cy’Igihugu cye.

Kremlin yasubiyemo amagambo ya Putin yavuze muri ibyo birori. Aho yagize ati: “Ntago nshobora guhisha ko nagiye ngira ibitekerezo bitandukanye mu bihe bitandukanye. Ariko aka kanya, ibintu byose biri ku murongo, aka kanya ni igihe cyo gufata icyemezo. Nziyamamariza kuyobora igihugu cy’u Burusiya”.

Kuri uyu wa Kane, Tariki ya 07 Ukuboza 2023, Inteko ishingamategeko y’u Burusiya nibwo yari yatoye umwanzuro uvuga ko amatora y’umukuru w’Igihugu azaba Tariki ya 17 Werurwe 2024.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: