Perezida Ndayishimiye yageze i Kinshasa ahura na Perezida Tshisekedi

IMG_20250525_190455_(450_x_200_pixel)

Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’agateganyo w’Umuryango wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro, Umutekano n’Ubufatanye ku gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere (MRS), Nyakubahwa Évariste Ndayishimiye, yageze i Kinshasa kuri iki cyumweru mu gitondo mu ruzinduko rw’akazi.

Uyu mukuru w’igihugu yakiriwe na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, bagirana ibiganiro byimbitse bigamije gukomeza gutsura umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu rwego rw’umutekano n’ubufatanye mu by’igisirikare, cyane cyane mu gihe intambara ikomeje kwibasira uburasirazuba bwa Congo.

U Burundi bumaze igihe bufatanya n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yugarije uburasirazuba bwa RDC, harimo n’umutwe wa M23 ndetse n’indi mitwe y’abanyamahanga n’iy’imbere mu gihugu.

Hashize amezi menshi ingabo z’u Burundi zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hagamijwe gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu karere.

Perezida Ndayishimiye, ufite inshingano zo kuyobora MRS muri iki gihe, afite uruhare rukomeye mu gushyigikira ibisubizo birambye by’umutekano, binyuze mu biganiro n’ubufatanye bwa dipolomasi hagati y’ibihugu byo mu karere nubwo ashinjwa n’u Rwanda gufashanya inyeshyamba za FDLR.

Kuva mu 2013, amasezerano ya Addis Ababa yasinywe hagamijwe gukemura burundu ibibazo by’umutekano muke muri RDC no mu karere. Aya masezerano yashyizeho ihuriro rya MRS rigamije kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’amahoro, ubufatanye n’iterambere rirambye.

Perezida Ndayishimiye, nk’umuyobozi w’iri huriro muri iki gihe, yakomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo binyuze mu bufatanye, ibiganiro n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga. Uruzinduko rwe i Kinshasa ni urundi rwego rwo gukomeza kugaragaza ko ibihugu bihuriye kuri aya masezerano bikwiye kubahiriza ibyo byiyemeje.

U Burundi na RDC bifitanye umubano wa kivandimwe n’amateka ashingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye. Mu bijyanye n’umutekano, u Burundi bwagaragaje ko buhangayikishijwe n’umutekano mucye muri RDC kandi bwiyemeje gutanga umusanzu wabwo mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro idindiza amahoro n’iterambere mu karere.

Uru ruzinduko ruje mu gihe ubuyobozi bwa RDC buri kwitegura amatora y’andi mu mezi ari imbere, aho ikibazo cy’umutekano kigaragazwa nk’imbogamizi ikomeye mu gutegura umutekano usesuye w’abaturage, cyane cyane mu Ntara za Kivu.

Abasesenguzi mu bya dipolomasi bavuga ko uru ruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye rushimangira uruhare rukomeye rw’u Burundi mu kubaka amahoro arambye muri Congo no mu karere. Kubera aho u Burundi buherereye, bukaba bwegereye cyane intara zifite umutekano mucye, ubufatanye bukenewe ni ubudatezuka kandi bushingiye ku bushake bwa politiki n’ubwubatsi bw’amahoro binyuze mu bikorwa bifatika.

Perezida Ndayishimiye na mugenzi we Tshisekedi biteganyijwe ko bagirana ibiganiro bigamije kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigeze, ndetse banagaragaza icyerekezo cy’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo by’ingutu byo muri aka karere.