Mu Rwanda gatanya iravuza ubuhuha mu miryango

Screenshot_20260417-091135

Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko mu mwaka wa 2025, ingo 2.629 zahawe gatanya binyuze mu nkiko, zikaba zarashyizwe muri sisiteme y’igihugu ibika imibare y’ingenzi y’abaturage. Iyi raporo igaragaza ko igice kinini cy’abatandukanye bari bamaranye igihe gito babana, aho 41,1% bari batarageza ku myaka 10 mu rugo.

Iyi mibare ikubiye muri raporo yiswe Rwanda Vital Statistics Report 2025, yashyizwe hanze ku wa 15 Mata 2026. Iyo raporo igaragaza ko mu 2025, ingo zose zanditswe muri sisiteme ko zatandukanye ari 4.479. Muri zo, 2.629 zahawe gatanya binyuze mu nkiko muri uwo mwaka.

Mu gihugu hose, Umujyi wa Kigali ni wo wanditsemo umubare munini w’ingo zatandukanye mu 2025, aho ingo 1.199 ari zo zashyizwe muri sisiteme. Hakurikiraho Intara y’Iburasirazuba ifite ingo 1.011 zahanye gatanya, igaragaza ko na ho ikibazo cy’itandukana kiri ku rwego rugaragara.

Intara y’Amajyepfo yanditsemo ingo 976 zatandukanye, mu gihe Intara y’Iburengerazuba yanditsemo ingo 669. Mu Ntara y’Amajyaruguru ho, handitswe ingo 592 zatandukanye mu mwaka wa 2025, na yo ikagaragaza ko ikibazo kigaragara mu gihugu hose.

Raporo ya NISR igaragaza ko umubare w’ingo zahawe gatanya n’inkiko wakomeje kwiyongera ugereranyije n’imyaka yabanje. Mu mwaka wa 2024, inkiko zatanze gatanya ku ngo 1.068, mu gihe mu 2023 ingo zazihawe ari 782, ibintu bigaragaza izamuka rikomeje gufata indi ntera.

Ku bijyanye n’igihe abashakanye baba bamaze babana mbere yo gutandukana, raporo yerekanye ko gatanya zatanzwe n’inkiko mu 2025 ziganjemo iz’abantu bari bamaranye imyaka iri hagati y’itanu n’icyenda. Abo bari muri icyo cyiciro bari 693, bakaba ari bo benshi kurusha abandi.

Abatandukanye bari bamaranye imyaka ine cyangwa munsi yayo bari 545. Abari bamaranye imyaka iri hagati ya 10 na 14 bari 530, mu gihe abari bamaranye imyaka hagati ya 15 na 19 bahawe gatanya mu 2025 ari 445. Raporo igaragaza kandi ko ingo 18 gusa ari zo zatandukanye zaramaze imyaka irenze 45 zibana.

Isesengura ryakozwe rigaragaza ko mu miryango 4.479 yatandukanye ikandikwa muri sisiteme, abagize imiryango 3.936 bakomeje kuba mu ntara imwe. Abandi 543 bo, buri wese yagiye kuba mu ntara ye, ibintu bishobora kugaragaza impinduka mu mibereho yabo nyuma yo gutandukana.

Itegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda rigaragaza ko umwe mu bashakanye ashobora gusaba ubutane cyangwa gatanya kubera impamvu zitandukanye zirimo ubusambanyi, guhamwa n’icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ku mitekerereze cyangwa ku mutungo, n’imyitwarire ibangamiye bikabije uwo bashakanye.

Iryo tegeko rivuga kandi ko iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu ikomeye itakwihanganirwa n’umwe mu bashyingiranywe, bashobora gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ku rundi ruhande, raporo ya NISR igaragaza ko umubare w’abashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko wagabanyutse. Abashyingiranywe mu mategeko bari 52.878 mu 2025, ariko raporo igaragaza ko hagaragaye igabanuka rigera ku 50.256.

Raporo igaragaza kandi ko abagabo benshi bashinze ingo bari hagati y’imyaka 25 na 29, mu gihe abagore benshi bashyingiwe bari hagati y’imyaka 21 na 24. Ibi bigaragaza ko abagore bashyingirwa ku myaka mike ugereranyije n’abagabo.

Uturere twashyingiyemo imiryango myinshi mu 2025, aho abashyingiranywe barenze 2.000, harimo Gasabo, Gicumbi, Nyarugenge, Kicukiro, Musanze, Muhanga, Rubavu na Nyamasheke. Mu gihe uturere twagaragayemo abashyingiranywe bake, bari munsi ya 1.000, harimo Nyanza, Gisagara na Ngoma.

Iyi mibare ya NISR igaragaza impinduka zikomeje kugaragara mu mibereho y’imiryango mu Rwanda, aho gatanya zikomeje kwiyongera mu gihe abashyingiranwa mu mategeko na bo bagenda bagabanuka. Abasesenguzi bavuga ko ibi bisaba kongera ubujyanama ku bashyingiranwa, guteza imbere umuco wo kuganira mu muryango no gukemura amakimbirane hakiri kare.