Pasiteri arashinjwa gufata ku ngufu umunyeshuri wari uri mu urusengero arimo gusenga

Kuri uyu wa mbere, Tariki ya 05 Kamena 2023, nibwo umupasiteri wo mu ntara ya Embu, mu gihugu cya Kenya, yagejejwe mu urukiko ashinjwa gafata ku ngufu umwe mu bayoboke be.

Pasiteri Benson Mwaniki Njuki uyobora Full Gospel Church Karurina, akurikiranweho gufata ku ngufu umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 22, akaba yarabikoze, Tariki ya 01 Kamena 2023, mu gace ka Karurina.

Citizen TV dukesha iyi nkuru ivuga ko inyandiko ziriho ikirego cyajyanywe mu urukiko zigaragaza ko Pasiteri Njuki wari wambaye ikanzu y’umweru akunda kwambara mu ibwirizabutumwa yasanze Umukobwa mu urusengero apfukamye ahumirije arimo gusenga arangije amafuta ku ngufu amupfutse k’umunwa kugirango adasakuza ari nako amukorakora ku mabere.

Nyuma ngo uyu mukobwa yaratashye ageze mu rugo abibwira nyina ahita amujyana kwa muganga bamupimye basanga mu gitsina cye hakomeretse. Bahita bajya gutanga ikirego ku biro bya Polisi bya Itabua ibyatumye Pasiteri ahita atabwa muri yombi.

Ubwo yageraga imbere y’urukiko Njuki yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko ari akagambane. Urukiko rwisumbuye rwa Embu ruzasoma umwanzuro, Tariki ya 11 kamena 2023.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: