Abasirikare 244 birukanywe muri RDF

Maj Gen Aloys Muganga umwe mu basirikare bakuru birukanywe

Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yirukanye mu gisirikare abofisiye 16 barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.

Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 07 Werurwe 2023, n’ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu(RDF), rivuga ko mu birukanywe kandi harimo abasirikare 116 mu gihe abandi 112 amasezerano yabo y’akazi muri RDF yasheshwe.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: