Musanze-Kazungu wahoze ari umujura arasaba ko haterana inama agasaba imbabazi abo yibye bose.

Hari umusore  witwa Kazungu wo mu karere ka Musanze wahoze ari umujura, usaba ko haterana inama agasaba imbabazi abo yahemukiye bose.

Uyu  musore avuga ko yakora ubujura bwo kwiba imyenda y’abaturage , nyuma aza kugira ikibazo mu gihe cy’umutingito mu mwaka ushize watumye ahanuka aho yararaga akagwa hasi  ubu akaba asigaye agendera mu mbago.

Uyu musore avuga ko agira isoni iyo ahuye nabo yibaga, agasaba ko wenda haterana inama agasaba imbabazi abo yagiriye neza bose, kuko kubera ibyo yabakoreye , muri ubwo bumuga yahuye nabwo  ntawamufungurira kubera ko yahoze ari umujura.

Uyu musore nta babyeyi afite akaba asaba ubuyobozi kumushyira mu kicyiro cy’abatishoboye agafashwa .

Bamwe mu baturage bakunze kubona uwo Kazungu wahoze ari umujura, bavuga ko ubuyobozi bukwiye kwirengagiza ibibi yakoze bakamufasha kuko n’umwana w’ikirara ugararukwaho muri bibiliya  nawe yababariwe.

KURIKIRA IKIGANIRO CYE UNYUZE HANO.