Mu Bugereki abantu bakomeje guhungishwa inkongi z’umuriro

Mu Bugereki abaturage bakomeje guhungishwa kubera ikibazo cy’inkongi  z’umuriro ziri kwibasira amashyamba.

Inzego z’ubuyobozi bwo muri iki gihugu zatangaje ko abarenga ibihumbi Bibiri aribo bamaze guhungishwa barimo na ba mukerarugendo bari baje muri iki gihugu.

Muri iki gihe cy’ubushyuhe buri hejuru muri iki gihugu hakunze  hakunze kugaragara inkongi z’umuriro ,dore nkubu ubushyuhe muri iki gihugu buri kuri dogire selisiyusi 45.