Minisiteri y’Uburezi yasubije abiga Kaminuza bibaza niba bazakomeza guhabwa Buruse

Minisiteri y’Uburezi yasubije abanyeshuri ba Kaminuza basabaga ko bakomeza guhabwa amafaranga ya buruse kugira ngo bayifashishe basubiramo amasomo muri iki gihe amashuri yafunzwe, ivuga ko ayo mafaranga azongera gutangwa muri Nzeri amasomo asubukuwe.

Guverinoma iherutse gutangaza ko amashuri yose azongera gufungurwa muri Nzeri uyu mwaka, mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma y’iki cyemezo, bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda n’abo mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) barihirwa na leta ndetse bahabwa amafaranga yo kubafasha ku ishuri azwi nka buruse, bagaragaje ibyifuzo bitandukanye kuri aya mafaranga bahabwa buri kwezi.

Bamwe bavugaga ko akwiye gukomeza gutangwa kuko abanyeshuri muri ibi bihe bakeneye ubufasha, bakeneye internet ngo bakomeze kwiga, hakiyongeraho ko ari inguzanyo izishyurwa.

Nk’uwitwa Manzi Keeper yagize ati “Mubifateho imyanzuro kandi itabogamye. Ku bwanjye byaba byiza batanze ukwezi cyangwa abiri. Noneho asigaye akazaba impamba mwazaha abanyeshuri mu itangira ryabo bitewe n’uko ibi bihe turimo nkeka ko tuzabivamo imiryango duturukamo itarisuganya bihagije ku buryo yabafasha bihagije”.

Mugenzi we witwa Nshimiyimana Eric, yagize ati “Ni ukuri muzafate umwanzuro mwiza kuko abanyeshuri ba IPRCs dusa n’aho tutigeze duhagarika amasomo habe na gato, kandi biradusaba internet cyane pee!!!”.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igihe amashuri makuru na za Kaminuza byafungaga, hari hasigaye amezi abiri gusa ngo umwaka w’amashuri urangire. Ibyo bivuze ko amashuri makuru na za Kaminuza zizasubukura aho zari zigejeje amasomo y’igihembwe muri Nzeri 2020, barangize umwaka w’amashuri wa 2019-2020 mu Ugushyingo 2020.

Ngo icyo gihe nibwo abahabwa buruse bazakomeza kuyihabwa. Iti “Amafaranga y’inguzanyo yatangwaga mu rwego rwo gufasha abanyeshuri ba Kaminuza bafashwa na Leta mu mibereho yabo ya buri munsi, azongera gutangwa igihe amashuri azaba yongeye gufungura muri Nzeri 2020.”

Ku biga muri Kaminuza, nibasoza amasomo bari basigaje, umwaka w’amashuri ukurikiyeho uzatangira mu Ukuboza 2020, aribwo amashuri Makuru na za Kaminuza azongera kwakira icyiciro gishya mu mwaka w’amashuri uzarangira muri Kamena-Nyakanga 2021.

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Polytechnic bagenerwa buruse, bahabwa ibihumbi 40 Frw ku kwezi.

@igicumbinews.co.rw