MINICOM yagabanyije ibiciro bya Kawunga n’umuceli n’ibirayi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM), yatangaje ko yakuyeho umusoro ku nyongera gaciro(VAT), ku ifu y’ibigori n’umuceli ndetse ko ishingiye no k’ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye aho bwagaragaje ko hari abacuruzi bazamuye ibiciro bagamije inyungu nyinshi, yahise igena igiciro bigaragara ko cyamanutse ukurikije uko byaguraga mu minsi micye ishize.

MINICOM ivuga ko ari umusaruro w’isesengura yakoze ku mpamvu y’izamuka ry’ibiciro ku isoko ifatanyije n’inzego za Leta, izabikorera ku giti cyabo n’izifite aho zihuriye n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.



Mu itangazo ryasohotse kuri wo Gatatu Tariki ya 19 Mata 2023, risinyweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, rigaragaza ibiciro ntarangwa kuri byo bicuruzwa aho ari FRW 500 ku kilo cy’ibigori bihunguye, FRW 800 ku kilo cy’ifu y’ibigori (Kawunga). Na  FRW 820 ku kilo cy’umuceri w’intete ngufi (Kigori), FRW 850 ku kilo cy’umuceri w’intete ndende (Long grain), FRW 1,455 ku kilo cy’umuceri wa Basmati.

MINICOM kandi yavuze ko ibiciro ntarengwa by’ibirayi bishyizweho k’uburyo bukurikira:

A. Igiciro cv’ibirayi gihabwa umuhinzi (Farm gate price) ni FRW 400 ku kilo cya kinigi, FRW 380 ku kilo cya kirundo, FRW 370 ku kilo cya twihaze na FRW 350 ku kilo cya peko.

B.Igiciro cy’ibirayi ku masoko (retailing priice), ni FRW 460 ku kilo cya kinigi, FRW 440 ku kilo cya kirundo, FRW 430 ku kilo cya twihaze, FRW 410 ku kilo cya peko. Itangazo rya MINICOM risoza risaba ko uwakwifuza gutanga amakuru cyangwa gusobanuza byisumbuyeho yahamagara kuri 3739.

@igicumbinews.co.rw



Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: