Amashusho y’Umwuzukuru wa Perezida Kagame arimo kubara imibare mu kinyarwanda yakiranywe ubwuzu
Amashusho y’Umwuzukuru wa Perezida Kagame arimo kubara imibare mu kinyarwanda yakiranywe ubwuzu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Abenshi bavuze ko ari ibya gaciro kubona umwana w’Imyaka 2 avuga neza ikinyarwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Tariki ya 18 Mata 2023, nibwo uwitwa Mutsinzi Calvin yashyize amashusho k’urukuta rwe rwa Twitter, agaragaza umukobwa wa Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma arimo kubara neza imibare mu kinyarwanda aho yahereye kuri rimwe ageza ku icumi.
Iyi mfura y’uyu muryango, mu kwezi kwa karindwi muri uyu mwaka nibwo izuza imyaka itatu avutse.
Kanda hasi urebe aya mashusho:
Video the muzukulu of President Kagame counting in local language (Kinyarwanda) from 1-10 😍👏🏼 pic.twitter.com/2gsoqfLWLY
— Calvin Mutsinzi (@CalvinMutsinzi) April 18, 2023