Menya inkomoko y’umunsi mpuzamahanga w’abagore

Buri wa 8 Werurwe, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore. Ese uyu munsi ukomoka he? Watangiye ryari? Ugamije iki? Ese ubundi washyizweho nande? Ibi ni bimwe mu byo tugiye kubasobanurira muri iyi nkuru y’amateka y’uyu munsi.

Uyu munsi watangiye mu mwaka wa 1921, utangizwa mu rwego rwo kubahiriza abagore bigaragambije bwa mbere baharanira uburenganzira bwabo ku wa 8 Werurwe, 1917 mu gihe cy’impinduramatwara (revolution) y’abarusiya.

Uyu munsi rero watangiriye muri iki gice cya Aziya ariko uko iminsi yagiye yegera imbere niko wagendaga ukwira no mu Burayi na Amerika aho ku ya 28 Gashyantare, uhereye mu wa 1909 muri USA hizihizwa umunsi w’igihugu w’Abagore (National Woman’s Day).

N’ubwo ariko wakomeje kuba umwihariko muri ibi bihugu mu mwaka wa 1977 nibwo ONU, yemeje uyu munsi maze uba umwe mu minsi 87 mpuzamahanga nk’umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, aho ku isi yose mu bihugu byose abantu bizihiza uyu munsi bakongera gutekereza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umugore.

Kuri uyu munsi mu bihugu bitandukanye abagore bagira umwanya uhagije wo kugaragaza ibitekerezo byabo, bakabasha kwerekana aho babona uburenganzira bwabo butubahirizwa, bakishimira ibyo bagezeho ndetse bakanategura ejo habo hazaza.

Ahenshi ku isi abagore bakora ibirori bikomeye ariko hari n’abahitamo kwigumira mu ngo iwabo bakishimira ko isi yabashije guha agaciro ibyo umugore amarira isi.

Dore imwe mu myaka yagiye igaragaramo ibikorwa bitandukanye byagize akamaro mu kubahiriza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Mu 1909 mu kwezi kwa Gashyantare ku wa 28, muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, bizihije uwo munsi ku rwego rw’ Igihugu, ubwo abari bagize igice cy’abasosiyarisite baharaniraga uburenganzira bujyanye n’imirimo umugore yakoraga n’iyo atemererwaga gukora.

Mu 1910 abasosiyarisite bashyize umunsi mpuzamahanga w’umugore mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’umugore no guca akarengane yagirirwaga. Ibi bikaba byaremerejwe mu nama yaberaga i Copenhagen yari yahuje abagore bagera ku 100 bari baturutse mu bihugu bigera kuri 17, ariko icyo gihe nta tariki ndakuka yashyizweho.

Mu 1911 bishingiye ku byari byavugiwe mu nama yavuzwe haruguru, umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe ku buryo budasanzwe, ku nshuro ya mbere ku wa 19 Werurwe ubwo muri Austria, Denmark, u Budage n’u Busuwisi, abagera kuri miliyoni (abagore n’abagabo) bitabiriye uwo munsi bishyira hamwe basaba ko uburenganzira bw’umugore bwakubahirizwa ndetse banamagana ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Mu 1913 – 1914 umunsi mpuzamahanga w’umugore wabaye nk’inzira yo kwamagana intambara ya mbere y’Isi, nk’ihuriro ry’amahoro, aho icyo gihe mu Burusiya bizihije uwo munsi mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, ndetse no mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’u Burayi baje kuwizihiza ku wa 8 Werurwe mu mwaka wakurikiyeho, bityo abagore bishyira hamwe bamagana intambara, bashishikariza abantu kwishyira hamwe bagaharanira amahoro.

Mu mwaka wa 1917 mu gihugu cy’u Burusiya Inteko Ishinga Amategeko yatoye itegeko ryemerera umugore gutora.

Kuva muri icyo gihe cyose umugore yakomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ndetse no guharanira amahoro ku Isi, kugeza n’ubu uyu munsi urizihizwa ku Isi yose.

Mu mwaka wa 1995, inama mpuzamahanga yabereye i Beijing mu gihugu cy’u Bushinwa, yemeje ko umugore ku bushake bwe afite uburenganzira bwo gukora politiki, guhembwa no gukora imirimo imufitiye inyungu, no kuba mu muryango azira ihohoterwa n’ivangura.

Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu hatitawe ku bwenegihugu, ubwoko, ururimi cyangwa amashyaka ya politiki babarizwamo.

@igicumbinews.co.rw