Menya inkomoko y’insigamugani akebo kajya i wa Mugarura.

Insigamugani Akebo kajya i wa Mugarura.uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiturwa ineza cyangwa  inabi yagiriye abandi.wakomotse ku mugabo witwaga Mugarura wari umukungu cyane akagira amashyo menshi ndetse n’ibigega byinshi bihunitse imyaka abantu benshi bajyaga kumucaho inshuro akagira akebo kamugerwa uwo ahayemo inshuro akamwongera indi y’ubuntu ndetse n’abazaga kumusaba inka akayibaha byarimba akakongera n’indi ibyobyaje kurakaza umuryango we ndetse n’abaturanyi bati ukugutanga kwawe kuzakumaraho ibintu usigare iheruheru rubanda bajyebirirwa baguseka ariko we ntabiteho akigumanira umutima we wa kimuntu.

Bukeye haza umugabo wari uje kumugerageza ati :”Mugarura ukugutanga kwawe utabara kuradushimisha, gusa njye ntacyo urampa none narinje kugusaba inka eshanu zo kubaga .”Mugarura arazimuha arazijyana ariko ntiyazibaga arazorora zirororoka karahava rubanda ruramurakarira cyane nuko bajyakumurega ibwami ngo yirirwa apfusha umutungo ubusa umwami atanga itegeko ngo anyagwe maze iwe barahasakiza umwami kandi ategeka ko Mugarura atazahabwa umuriro (inshumbushanyo).

Mugarura aratindahara asigara atagira na ho yikinga n’umuryango we umunsi umwe anyura ku mugabo yigeze guha inshuro amubonye agira agahinda nuko amuha inzu yo mugikari ngo ayibemo n’umuryango we rubanda bamenye ko Mugarura yabonye aho yikinga bakaza nijoro bakamuzanira ingemu uwo yahaye inshuro ebyiri akamuha enye gutyo gutyo…..,ubwo kuza nijoro batinyaga ko hari uwababona kandi umwami yarabihanangirije ko ntawuzagira icyo amuha bukeye bamwe muri rubanda bajya kumuhakirwa ibwami ngo ahabwe umuriro umwami arabumva maze amuha inka y’umuriro ubwo noneho rubanda rubona inzira bakajya baza ku manywa baramutura biratinda .

Hashize iminsi wa mugabo yazanye inka zo kubaga nawe araza ati:” Mugarura ndagushimira ineza yawe y’agatangaza za nka wampaye ntabwo nazibaze zarororotse ubu zigeze amashyo atanu none enda tugende utware atatu ndasigarana abiri.” Mugarura ahera ubwo arongera aratunga aratunganirwa ndetse arusha mbere kuva icyo gihe babona uwiturwa ibyo yakoze bati :<<akebokajya iwamugarura>> baba babigereranya rero na ka kebo Mugarura yagereragamo rubanda nyuma na bo bakamwitura.gushyira akebo i wa Mugarura:kwitura umuntu ineza yakugiriye.

Ngabitsinze Ferdinand/igicumbinews.co.rw