Amateka ya Militon Obote wabaye Perezida wa Uganda

Tariki ya 10 ukwakira uyu munsi turibuka umugabo ukomeye w’ umunya Uganda witwa Milton Obote Apollo militon Obote yavutse tariki ya 28 ukuboza mu mwaka  wa 1925 ahitwa Akoro mukarere ka APAC, mumajyaruguru ya uganda.
avuka ku mutware wa Lango ethnic group yatangiye amashur iye abanza mu wa 1940 ahitwa Rira amashuli yisumbuye yayize Gulu Junior Secondary School ku kigo kitwa busoga college, nyuma akomereza muri kaminuza ya makerere arangije amashuli ye Obote yabonye akazi Buganda mumajyepfo ya Uganda nyuma ajya muri kenya mu wa 1956 Obote yagarutse muri Uganda yinjira mu ishyaka rya politike rya Uganda national congress(UNC).

Ku wa 25 Mata1962 Obote yabaye minisitiri w’intebe wa Uganda 1966 yatangaje ko abaye perezida wa Uganda ingoma ye yaranzwe n’igitugu iyicwa ry’abaturage benshi ruswa n’ibindi.

Muri Mutarama 1971 yaje guhirikwa kubutegetsi n’igisirikare ubwo yari yagiye muri Singapore aho yari yitabiriye inama ya common wealth asimburwa na idi amin nahowe ahungira Tanzania hashize imyaka ibiri gusa yaje kwisubiza ubutegetsi gusa biba iby’igihe gito kuko Ku wa 27ya kanga1985yongeye guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare cye nyuma gato igihugu gifatwa na museveni, Obote ahungira muri kenya nyuma gato ajya muri Zambia .

Obote ngo yifuzaga kuzagaruka gufata igihugu bitarenze muri2005, gusa ntibyamuhiriye kuko kuya10 Ukwakira yahise yitaba imana yishwe n’indwara y’impyiko agwa mu bitaro byo muri Afurika ye’ipfo muri Johannesburg muri afurika y’epfo Apollo Milton Obote yagaruwe I Kampala arinaho yashyinguwe asiga umugore n’abana 5.

Ngabitsinze Ferdinard@Igicumbinews.co.rw